Itangazo ku Bifuza Kwiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda – Musanze
Polisi y’u Rwanda yatangaje itangazo rigenewe abifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze.
Abujuje ibisabwa bazatangira kwiyandikisha no gutanga ibyangombwa guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nzeri 2026.
Ibisabwa ku bashaka kwiyandikisha
Umukandida agomba kuba:
- Umunyarwanda.
- Afite hagati y’imyaka 18 na 23.
- Yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
- Atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu.
- Ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
- Atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta.
- Afite ubuzima buzira umuze.
- Ari ingaragu.
Amasomo ashobora kwigwamo
Itangazo rigaragaza amashami n’amasomo atandukanye ashobora kwigwamo, harimo Indimi ndetse n’Amashami y’Igipolisi cy’Umwuga.
Mu ishami ry’Indimi harimo amasomo nka:
- Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili (EKK)
- Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda (FEK)
- Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili (EFK)
- Ubuvanganzo, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (LEG)
- Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo (HGL)
- Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo (HEL)
- Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG)
- Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM)
Mu Mashami y’Igipolisi cy’Umwuga, harimo amasomo atandukanye arimo Ubugenge, Ubutabire, Imibare, Ubumenyi bw’Isi, Amateka, Ubuvanganzo, Uburezi n’ayandi agaragara mu itangazo.
Amanota asabwa
Ku masomo agaragara mu itangazo, umukandida agomba kuba yaratsinze amasomo y’ibanze afite nibura 50% muri buri somo, kandi hari amasomo asaba ko umukandida aba yaratsinze amasomo yose afite nibura 60%.
Ni ngombwa ko usaba abanza kureba neza ishami cyangwa combination ashaka kwiga, akagenzura niba amanota ye ahuye n’ibisabwa mu itangazo.
Igihe cyo kwiyandikisha
Kwiyandikisha no gutanga ibyangombwa bizakorwa kuva:
17 Nzeri 2026 kugeza ku wa 26 Nzeri 2026.
Abakandida basabwa gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Polisi y’u Rwanda mu gihe cyo kwiyandikisha.
Itangazo ryasinywe i Kigali ku wa 16 Nzeri 2026 na Jacques BURORA, Assistant Commissioner of Police (ACP), Komiseri ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda.
Important notice
⚠️ All Jobs and Opportunities published on fdo.net.rw are completely free to apply.
Never pay any fee during the recruitment process!
Even if fdo.net.rw does its best to avoid scam job or opportunity offers, job seekers or opportunity seekers are 100% responsible for applying at their own risk.
Check carefully before applying. If you doubt the legitimacy of any offer, do not apply and contact us at
freedigopp54@gmail.com
Never pay to get a job or opportunity - if you do, you do so at your own risk.

I am ready to start learning and doing my country
No more but so far I’m interested for joining RNP
Iwould like to apply for admission to study at your institution. I am interested in continuing my studies and I kindly request you to consider my application. Thank you.
I need to apply Ines RUHENGERI
Can you help to apply Ines RUHENGERI