Buruse za Master’s zo Kwiga mu Bihugu bya EAC 2026-2028 ku Banyarwanda
Porogaramu itanga buruse: EAC Scholarship Programme (EACSP)
Icyiciro: Cohort 4
Urwego rw’amashuri: Master’s Degree
Igihe cyo kwiga: Imyaka 2
Itariki yo gutangira gusaba: 20 Kanama 2026
Itariki ntarengwa yo gusaba: 10 Nzeri 2026 saa 17:00
Abo Buruse Zigenewe
EAC Scholarship Programme yatangaje amahirwe ya buruse zo kwiga Master’s Degree ku baturage b’ibihugu bigize East African Community (EAC), harimo n’Abanyarwanda.
Izi buruse zigenewe abafite impamyabumenyi ya Bachelor’s Degree kandi bashaka gukomeza amasomo yabo muri imwe muri za kaminuza zemewe zo mu bihugu bigize EAC.
Umuntu usaba iyi buruse agomba kwiga muri kimwe mu bihugu bya EAC kitari igihugu cye.
Ibyiciro by’Amasomo Yemerewe
Buruse zitangwa mu byiciro bitandukanye birimo:
- Mathematics
- Engineering
- Informatics
- Science
- Technology
- Business Science
Abasaba bagomba kureba urutonde rwa za kaminuza n’amasomo yemerewe mbere yo gusaba.
Ibisabwa ku Basaba
Usaba iyi buruse agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umuturage w’ikihugu kigize East African Community (EAC).
- Kuba atarengeje imyaka 35.
- Kuba afite Bachelor’s Degree nibura ku rwego rwa Second Class Upper Division, Distinction cyangwa equivalent.
- Gusaba kwiga muri EAC Partner State itari igihugu cye.
- Gusaba admission muri imwe muri za kaminuza cyangwa programmes zemewe.
- Kohereza ubusabe bwuzuye mbere y’itariki ntarengwa.
Ibyo Buruse Itanga
Abazahabwa iyi buruse bazafashwa mu bikurikira:
- Amafaranga y’ishuri.
- Itike y’indege yo kujya no kugaruka.
- Amafaranga yo kwifashisha ukihagera.
- Amafaranga y’icumbi, amafunguro na transport.
- Amafaranga yo kugura ibikoresho byo kwiga.
- Inkunga y’ubushakashatsi.
- Ubwishingizi bw’ubuvuzi.
- Amafaranga ya visa cyangwa student pass aho bikenewe.
Inyandiko Zisabwa
Abifuza gusaba iyi buruse bagomba gutegura inyandiko zikurikira:
- Kopi y’Indangamuntu cyangwa Passport.
- Passport photo.
- Icyemezo cyerekana ko wasabye admission muri kaminuza.
- Bachelor’s Degree Certificate.
- Academic Transcript.
- CV.
- Academic Reference Letter.
- Professional Reference Letter.
Abasaba bagomba kureba neza urutonde rwuzuye rw’inyandiko zisabwa mbere yo kohereza ubusabe.
Uburyo bwo Gusaba
Umuntu wujuje ibisabwa agomba kubanza:
- Gusaba admission muri imwe muri za kaminuza cyangwa programmes zemewe.
- Guhitamo kaminuza iri muri EAC Partner State itari igihugu cye.
- Kuzuza formulaire yo gusaba EAC Scholarship online.
- Gutegura inyandiko zose zisabwa.
- Kuzishyira hamwe muri PDF nk’uko amabwiriza abiteganya.
Inyandiko zisabwa zigomba koherezwa kuri email zikurikira:
Email: eacsp@iucea.org
Email: scholarships@adroitconsultinternational.com
Uburyo bwo Gusaba
Umukandida ushyitse ibisabwa agomba:
- Gusaba admission muri kaminuza yemewe.
- Kuzuza formulaire ya EAC Scholarship.
- Gutegura inyandiko zose zisabwa.
- Kuzihuza no kuzohereza hakurikijwe amabwiriza yatanzwe.
- Kohereza ubusabe mbere y’itariki ntarengwa.
Application Option
Abujuje ibisabwa bashobora gutangira gusaba iyi buruse online hano:
Itariki ntarengwa yo Gusaba
Itariki ntarengwa: 10 Nzeri 2026 saa 17:00, East African Time.
Abifuza gusaba barasabwa gutangira kare kugira ngo babone umwanya uhagije wo gusaba admission no gutegura inyandiko zose zisabwa.
Icyitonderwa
- Buruse zigenewe gusa abaturage b’ibihugu bigize EAC.
- Abasaba bagomba kwiga muri EAC Partner State itari igihugu cyabo.
- Usaba agomba kuba atarengeje imyaka 35.
- Gusaba bigomba gukorwa mbere ya 10 Nzeri 2026 saa 17:00.
- Abasaba barasabwa gusoma amabwiriza yose ari mu itangazo ryuzuye mbere yo kohereza ubusabe.
Cornerstone Leadership Academy Rwanda: Abana Babonye 80% Bashobora Kwiga Ubuntu | S4 2026/2027
Important notice
⚠️ All Jobs and Opportunities published on fdo.net.rw are completely free to apply.
Never pay any fee during the recruitment process!
Even if fdo.net.rw does its best to avoid scam job or opportunity offers, job seekers or opportunity seekers are 100% responsible for applying at their own risk.
Check carefully before applying. If you doubt the legitimacy of any offer, do not apply and contact us at
freedigopp54@gmail.com
Never pay to get a job or opportunity - if you do, you do so at your own risk.
