Jobs at City Of Kigali
Itangazo ry’akazi ko kuba DASSO | Umujyi wa Kigali | Ntucikwe n’aya mahirwe
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bushaka gutanga akazi ku bantu magana atatu na cumi (310), ku myanya y’abagize Urwego rushinzwe kunganira Ubuyobozi bw’ Akarere mu gucunga Umutekano/ DASSO
- Akarere ka Gasabo hakenewe 100
- Kicukiro hakenewe 103
- Nyarugenge hakenewe 107
Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri DASSO, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Ari Umunyarwanda;
- Yabisabye ku bushake;
- Agejeje nibura ku myaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 25;
- Ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
- Atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu mu rubanza rwabaye ndakuka;
- Afite impamyabushobozi nibura y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya agaciro;
- Afite ubuzima bwiza n’imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya DASSO bigaragazwa n’icyemezo cya muganga gitanzwe n’umuganga wemewe na Leta;
- Atarigeze yirukanwa burundu cyangwa ngo asezererwe mu bakozi ba Leta; kandi
- Yatsinze ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO.
Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na:
- Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, igaragaza Akarere kamwe (1) usaba yifuza gukoreramo;
- Fotokopi y’ indangamuntu;
- Fotokopi y’ impamyabumenyi;
- Icyemezo gitangwa na Muganga werewe na Leta cyerekana ko afite amagara mazima:
- Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’Umurenge mu Bunvamabanga bw’Akarere usaba akazi yifuza.
Inyandiko zisaba akazi zizagezwa mu Bunyamabanga bw’Akarere usaba akazi yifuza gukoreramo, kuva ku wa 29/04/2025 kugeza ku wa 05/05/2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), cyangwa zikoherezwa kuri E-mail y’Akarere (Gasabo: info@gasabo.gov.rw; Kicukiro: info@kicukiro.gov.rw; Nyarugenge: info@nyarugenge.gov.rw).
Bikorewe i Kigali, ku wa 28/04/ KABAHIRE Stella Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali B.P.3527 Kigali | Hotline: 3260 | Info@kigalicity.gov.rw | www.kigalicity.gov.rw
ISOMERE ITANGAZO
ALL S3 Chemistry National Exams & Marking Schemes (NESA) – Download Now!
ALL S3 PHYSICS NATIONAL EXAMS AND THEIR MARKING GUIDES
Important notice
⚠️ All Jobs and Opportunities published on fdo.net.rw are completely free to apply.
Never pay any fee during the recruitment process!
Even if fdo.net.rw does its best to avoid scam job or opportunity offers, job seekers or opportunity seekers are 100% responsible for applying at their own risk.
Check carefully before applying. If you doubt the legitimacy of any offer, do not apply and contact us at
freedigopp54@gmail.com
Never pay to get a job or opportunity - if you do, you do so at your own risk.
