Cornerstone Leadership Academy Rwanda S4 2026/2027 | Ababonye 80% Bashobora Kwiga Ubuntu
Cornerstone Leadership Academy-Rwanda yatangaje ko yakira abanyeshuri bashaka kwiga Senior 4 (S4) mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027.
Ababyeyi bafite abana babonye 80% cyangwa hejuru mu bizamini bya Leta bisoza O-Level barashishikarizwa kubafasha gukora application muri iki kigo.
Abanyeshuri bazatoranywa bashobora kubona amahirwe yo kwiga ku buntu, hakurikijwe gahunda y’ishuri n’ibisabwa.
Ikigo: Cornerstone Leadership Academy-Rwanda
Urwego: Senior 4 (S4)
Umwaka w’amashuri: 2026/2027
Amanota asabwa: 80% cyangwa hejuru
Aho ukorera application: Online
Amashami Abanyeshuri Bashobora Kwiga
Ikigo gitanga aya mashami:
- Mathematics – Physics – Chemistry – Biology (Stream I)
- Mathematics – Economics – Geography – Physics (Stream II)
- History – Literature in English – Geography – Psychology (Arts & Humanities)
Ibisabwa
Umunyeshuri usaba agomba kuba afite:
- Amanota ya 80% cyangwa hejuru mu bizamini bya Leta bisoza O-Level.
- Indangamuntu y’umunyeshuri.
- Raporo z’amanota za S1, S2 na S3.
- Urupapuro rwerekana amanota y’ibizamini bya Leta bya S3 rwavanwe kuri internet.
Uko Wakora Application
Ababyeyi cyangwa abanyeshuri bujuje ibisabwa bashobora gukora application bakoresheje iyi link:
Ni byiza gukora application hakiri kare no gutanga amakuru yose asabwa neza.
Icyitonderwa
Nubwo itangazo ry’ikigo rivuga 78% cyangwa hejuru nk’amanota fatizo yo gusaba, abana babonye 80% cyangwa hejuru barashishikarizwa cyane gukora application kubera amahirwe yo gutoranywa muri iyi gahunda.
Abazatoranywa bazamenyeshwa nyuma y’isuzuma ry’abasabye.
Niba ufite umwana wabonye 80% cyangwa arenga, mumufashe gukora application. Amahirwe yo kwiga muri iki kigo ni ayawe.
Cornerstone Leadership Academy-Rwanda
Let Your Light Shine
S4 Admissions – 2026/2027
Important notice
⚠️ All Jobs and Opportunities published on fdo.net.rw are completely free to apply.
Never pay any fee during the recruitment process!
Even if fdo.net.rw does its best to avoid scam job or opportunity offers, job seekers or opportunity seekers are 100% responsible for applying at their own risk.
Check carefully before applying. If you doubt the legitimacy of any offer, do not apply and contact us at
freedigopp54@gmail.com
Never pay to get a job or opportunity - if you do, you do so at your own risk.
